in

Baracyari muri Hang over ya 6-1! Akajagari mu myambarire ya APR FC kafashe indi isura kugeza n’aho Kapiteni yinjira mu kibuga yambaye amasogisi adasa, Gilbert we yayaguze muri caguwa Kimisagara

Baracyari muri Hong over ya 6-1! Akajagari mu myambarire ya APR FC kafashe indi isura kugeza n’aho Kapiteni yinjira mu kibuga yambaye amasogisi adasa.

Abakinnyi ba APR FC bagaragaye mu mwambaro mushya ku mukino yatsinzemo Musanze FC ariko amasogisi adahuye ndetse nta muterankunga isanzwe ikorana na yo uriho.

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira 2023, ni bwo APR FC yari yakiriye Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaserukanye umwambaro mushya izajya ikinana ku mikino yakiriye ugizwe amakabutura n’imipira by’umweru hose ndetse nimero n’amazina byandikishijwe umukara.

Nk’uko bigaragara, iyi myenda yakozwe n’uruganda Jako mu gihe iyo yari isanzwe yambara yari yarakozwe na Kappa.

Amasogisi y’abakinnyi bose yari atandukanye harimo abambaye aya kera ya Kappa, abambaye ayabo bwite ndetse n’abandi bambaye asanzwe.

Urugero rugaragara ni kuri Fitina Ombolenga wari wambaye isogisi rimwe rya APR FC, irindi nta kintu kiriho, Victor Mbaoma yari yambaye aya kera mu gihe Mugisha Gilbert nta kigaragaza ko yari yambaye aya APR FC.

Kuri uyu mukino kandi, abakinnyi bari bambaye amakote mashya ya Jako mu gihe abatoza ba bari bambaye aya kera yakozwe na Kappa.

Amakuru ahari avuga ko kuba APR FC yari yambaye imyambaro mishya, ari byo byatumye itarandikishaho umuterankunga wayo wa Azam Ltd bifitanye imikoranire y’imyaka ine kuva mu 2020.

Ikipe y’Ingabo yatsinze uyu mukino ku bitego 2-1 bya Ruboneka Jean Bosco na Victor Mbaoma, inganya amanota 10 na Musanze FC ya mbere kubera kuzigama ibitego byinshi aho iyirusha kimwe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’icyumweru! Umusore yiyambuye imyenda mu ruhame nyuma yo kubona ibyo Bushali yari ari gukorera abaturage b’i Ngoma bari bizanye kumureba ku bwinshi

Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo ibisambo bitatu byari byibye moto i Nyagatare biyizanye kuyizunga kuri macye i Kigali