in

Bapfuye miliyoni! Ikihishe inyuma yo kutumvikana kwa Cyusa Ibrahim na Muzehe Makanyaga Abdul byahise bituma Cyusa avanwa ku rutonde

Ikihishe inyuma yo kutumvikana kwa Cyusa Ibrahim na Muzehe Makanyaga Abdul byahise bituma Cyusa avanwa ku rutonde.

Hashize amasaha make Cyusa Ibrahim atangaje ko atakiririmbye mu gitaramo cya Makanyaga Abdul uzaba yizihiza imyaka 50 amaze mu muziki, nyuma yo kutumvikana n’abagiteguye.

Impamvu nyamukuru ni uko hari amafaranga Cyusa yasabaga ko bamwishyura ariko ntibayamuha.

Amakuru YEGOB.RW yamenye ni uko Cyusa yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bari kuririmba muri icyo gitaramo, atabimenyeshejwe.

Cyusa yasohotse ku mpapuro zamamaza igitaramo atabibwiwe aho yahise abaca miliyoni imwe kugira ngo azaririmbe.

Yabatse kandi ibihumbi 500 mbere y’uko ajya kuririmba gusa Makanyaga we yamubwiye ko nta mafaranga ahari ahubwo ari ukuza kumushyigikira, aho Cyusa yahise amuhakanira.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwamagana City yahinduriwe izina yitiranwa n’icyiyaga

“Yambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, Isi yose ikubona” Hari umubyeyi wagiriye inama abakobwa biyandarika – VIDEWO