in

Bamwe baraza kubyungukiramo! RURA yatangaje ingano y’umuzigo utishyurwa mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ingano y’umuzigo utishyurwa mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Mu itangazo RURA yashyize hanze, yagaragaje ko umugenzi mu modoka atagomba gutwara umuzigo mu ntoki urengeje ibiro 10.

Rikomeza rigira riti: “Umubyimba w’ubugari nturenga santimentero 20, umubyimba nturenga sentimetero 50 z’ubujyejuru. Umubyimba nturenga santimetero 50 z’uburebure”.

RURA ikomeza ivuga ko nyiri uwo muzigo ari we ugomba kwita ku mutekano wawo.

Src. BTN

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kamonyi; Police yarashe umugabo abaturage bariruhutsa

Amakuru meza ku bakunzi ba The Ben