Byinshi ku mukobwa w’uburanga buhebuje ugaragara ku mavuta yamenyekanye nka Claire.
Kera za mukorogo zitaraza birashoboka cyane ko waba warakoresheje igihe kinini ibikoresho by’ibisuku bikorwa n’uruganda rwa Sulfo Rwanda.
Bamwe bisize Amavuta yari agezweho icyo gihe akaba azwi nka Claire.
Niba waritegereje neza ku mu makarito yabaga apfunyitse yabaga apfunyitsemo amavuta n’amasabune ya Claire cyangwa se imodoka ya Sulfo yaraguciye mu maso uribuka neza umukobwa w’inseko nziza wari uriho.
Benshi baravutse bakura bakaraba bakoresha isabune bakanisiga amavuta ya Claire ndetse bamwe bazi ko uyu mukobwa ari we witiriwe ibi bikoresho by’isuku.
Ubundi iyi foto ni iya Anne Marie Ndenzako akaba yari igikomangoma cy’u Burundi. Ni umukobwa w’umwami Mwambutsa IV Bangiricenge akaba n’umwishywa w’igikomangoma Louis Rwagasore.
Ni we Murundikazi wa mbere wakoreshejwe mu kwamamaza ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga mu 1980. Bivugwa ko Anne Marie Ndenzako yasinye amasezerano yo kwamamaza ibikoresho bya Claire ubuziraherezo.
Anne Marie Ndenzako uri mu myaka 66 akaba atuye mu gihugu cy’Ububiligi aho yagiye gutura ubwo bahungaga igihe abo mu muryango we bicwaga.
Amavuta n’amasabune bya Claire byaramamaye cyane ku isoko ryo mu Rwanda
Anne Marie Ndenzako yamamaje ibikoresho by’ubwiza binyuranye
Anne Marie Ndenzako amaze kugera mu za bukuru
N’umwuzukuru w’Umwami Mwambutsa, akaba umukobwa
wa Léon Ndenzako na mwishwa wa Louis Rwagasore