Umuntu wese ku Isi iyo ahuye n’ibibazo bimukomereye bishobora no gutwara ubuzima bwe kandi atari hamwe n’umuryango we abayumva ubuzima bumukomereye cyane ku buryo atangira no kwiheba yibaza uko azabona abe nibyo byabaye ku baturage babaga mu gihugu cya Sudan cyugarijwe n’umutekano muke.
Abanyarwanda babaga mu gihugu cya Sudan kiri kurangwa n’umutekano muke muri iki gihe bakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali i kanombe maze ibyishimo birabarenga basuka amarira twakita ayi byishyimo ndetse avanze n’urukumbuzi rwinshi bari bafitiye imiryango yabo ku buryo bugaragarira amaso.
Leta y’u Rwanda nk’uko isanzwe ifasha buri munyarwanda wese ititaye aho aherereye ntago yari kwemera ko abanyarwanda bari mu gihugu cya Sudan bashobora kugirirayo ikibazo icyo aricyo cyose cyababaho ni muri ubwo buryo yafashe icyemezo cyo gucyura Abanyarwanda bose babaga mu gihugu cya Sudan bakiri bazima.