in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Amwe mu magambo aryoshye abakobwa bose bakunda guhora bumva.

Amagambo afite uburyo afungura umutima, amagambo ni meza kandi amagambo ni uburyo bushobora gutuma wiharira umukobwa wenyine.

Dore amagambo 5 umukobwa wese ashaka guhora yumva ndetse ntayahage:

1.Ndi umunyamahirwe kuba nkufite mu buzima bwanjye

Abasore benshi bumva ko amagambo nk’aya baba barengereye, ariko ntabwo ariko biri; ni uburyo bwo gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo nawe ukamwumvisha neza uburyo uri umunyamugisha kuba umufite mu buzima bwawe.

2.Ndagukunda

Ibi byo biza bisubiza byose; buri mukobwa aho ava akagera ufite umusore bakundana, ashimishwa n’uko umukunzi we ahora amwibutsa ko amukunda.

3.Ufite inseko irangaza bose

Nta kintu cyiza nko kuba useka neza; bituma abantu bagukunda; inseko nziza ituma umukobwa aba uw’igikundiro birenze ndetse nabo barabizi. Niba wumva ko inseko ari nziza nawe azahora agusekera, bityo gerageza kumwumvisha ukuntu aseka neza nawe bizamushimisha.

4.Usobanura isi kuri njye

Ni uwuhe mukobwa cyangwa umugore udashaka gusobanura byose ku mukunzi we? Hari ibintu byinshi bituma umugore cyangwa umukobwa mukundana asobanura byinshi kuri wowe. Numwereka ko asobanura byinshi kuri wowe nawe aziyumvamo ko ari uw’agaciro ndetse yumve ko ari n’uw’igikundiro, buri mugore wese ashaka gusobanura byose ku mukunzi we.

5.Uri mwiza

Buri mukobwa wese ashaka gutakwa, buri mukobwa wese ashaka kuba itandukanirizo n’abandi maze akaba umwe gusa, buri mukobwa wese aba ashaka ko umukunzi we amufata nk’aho ariwe mukobwa wenyine utuye ku isi. Niba wumva ko amagambo ashobora gutuma umukobwa yishima hanyuma ukaba utaramubwira uburyo ari mwiza, utegereje iki? Tuma umukunzi wawe aba umukobwa w’igitangaza mu buzima bwawe, ntabwo azigera abyibagirwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Vanessa na Miss Jolly batangariye imiterere ya Miss Keza Joannah

Bamporiki yamaganye bikomeye Rocky Kimomo wazanye imvugo ya 《Nta gikwe》