Hari bamwe mu bagabo bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo badatinya no kubakubitira mu ruhame, gusa bakaba batabihingutsa mu buyobozi kuko iyo bavuze ihohoterwa bakorerwa, birangira ari bo bafunzwe bityo bagahitamo kubiceceka ahubwo ngo bakagendana ipfunwe mu bandi ryo kwitwa inganzwa.
Uwitwa Bigirimana Prosper w’imyaka 29 utuye mu kagari ka Basa mu mudugudu wa Buranga, yabwiye RadioTv10 dukesha iyi nkuru ko asigaye agendana ipfunwe kuko aherutse gukubitwa n’umugore we bashakanye amusanze mu kabari ari kumwe n’abandi.
Yagize ati “Mu bandi bagabo nta jambo, ni ukubona akabari nkagatinya, ubu nameze nk’uwavuye ku kinyobwa bitewe n’uko nahawe nk’akato, nukumbona bakanoshana ngo dore akagabo k’inganzwa karatambutse.”
Ndetse kandi uwitwa Kanzogera Isdore nawe yagize ati “ubwo se wajya kurega umugore ngo wakubiswe uri umuntu w’umugabo? Iyo ugiye kurega ngo ni wowe wiyenjeje, bahita bakumanura ukajyamo. Nk’ubu mfite ikibazo gikomeye cyane ku mugore ariko sinakwirirwa nta ururimi kuko nzi ko bahita bamanura ku Murenge”.
Undi nawe yagize ati “Ko bavuga ngo ni uburinganire, tukumva ko ar ibo bakuru, waregera hehe? Uragenda ngo ariko se ngo koko umugabo nyamugabo akubitwa n’umugore? Ngo genda mujye kubirangiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste avuga ko nta n’umwe mu bagize urugo ukwiye guhohoterwa, yaba umugore cyangwa umugabo, gusa ngo ubuyobozi ntibwari buzi iki kibazo.
Ati “Ayo makuru ni mashya kuri njyewe, ariko ndaje mbikurikirane kuko erega umugore kuba ahohoterwa n’umugabo yahohoterwa! Itegeko rihana abantu bose kimwe ntabwo twakwemera ko umuturage wacu ahohoterwa, bisaba kwigisha turaza kubigisha tubabwire ko n’umugabo uhohotewe rwose na we afite uburenganzira bwo kurenganurwa.