in

Bakodesheje akageretse! APR FC yaraye yigaruriye umugi wa Kigali mu modoka amaso yawe atari yabona kugeza no ku bamotari bakoraga udukoryo nk’utwo muri Filime (AMAFOTO)

APR FC yaraye yigaruriye umugi wa Kigali mu modoka amaso yawe atari yabona kugeza no ku bamotari bakoraga udukoryo nk’utwo muri Filime.

APR FC yaraye ikoze akarasisi ko kwerekana Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku Cyumweru.

Iki gikombe yacyegukanye itsinze Gorilla FC ibitego 2-1, ni maze ihita izenguruka mu Mujyi wa Kigali isoreza i Shyorongi.

Uru rugendo rwatangiriye kuri Kigali Pelé Stadium rukomereza i Nyamirambo kuri 40, baca mu Biryogo bakomereza ku Gitega, bazamukira kuri ‘Feux Rouge’ baca ahazwi nko ku Itorero Inkuru Nziza aba ariho bakatira bagana ku Isoko rya Nyarugenge, bakomereza mu mujyi rwagati bakatira kuri Kigali City Tower, bakata rimwe bagaruka kuri City Plaza, ari naho bakatiye basubira kuri City Tower.Bamanutse bagana kuri CHIC, bakomereza kuri Yamaha, i Nyabugogo, Giti cy’Inyoni, bakomereza i Shyorongi ku icumbi ry’ikipe aho baruhukiye.

Abafana bageze kuri hoteli y’ikipe barataha.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi myambaro nayo ubwayo n’igitego: Ikipe ya Manchester United yashyize hanze imyambaro mishya izajya yambara mu gihe yakiniye mu rugo (Ifoto)

Igikombe yagituye Mama we! Ubwo APR FC yegukanaga igikombe Mugisha Bonheur yagaragaje umwenda w’imbere wari wanditseho amagambo azirikana Mama we witabye Imana – IFOTO