in

Bahura bwa mbere bahuriye muri korali! Umuhanzi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement batangaje byinshi ku mubano wabo ndetse n’amakipe bafana

Ingabire Jeanne [Butera Knowless] n’umugabo we Ishimwe Clement akaba umuyobozi ndetse n’utunganya indirimbo (Producer) muri Kina Music, si kenshi bagaruka ku buzima bwabo bwite bwo mu rugo ndetse n’amwe mu mabanga yabo benshi baba batazi.

Aba banyamuziki bamaze imyaka irindwi bashyingiranwe, kuri uyu wa Gatandatu ubwo bari mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda, bagarutse ku mubano wabo, uko bakorana umwe ari umuyobozi w’undi, uko bahuza akazi n’urugo ,n’ibindi bitandukanye.

Uko bahuye bwa mbere bamenyana

Ishimwe Clement avuga ko bahura bwa mbere bahuriye muri korali yo ku kigo bizeho, umwe ari umuririmbyi undi ari umucuranzi nubwo nyuma baje gutandukana.

Nyuma y’imyaka ibiri Knowless atangiye umuziki nibwo yongeye guhura na Ishimwe Clement wari ufite sosiyete ifasha abahanzi ya Kina Music.

Mu ntangiro za 2012 nibwo Kina Musig yabengutse uyu muhanzikazi wari utangiye kugira igikundiro kidasanzwe mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Amakipe bafana.

Knowless avuga ko mu Rwanda afana ikipe y’igihugu Amavubi , muri Basketball afana ikipe ya Patriots BBC ndetse agakunda Lionel Messi cyane.

Ku giti cye, siporo akunda ni izijyanye n’imyitozo ngororamubiri cyangwa izo kwiruka.

Clement we asanzwe ari umufana wa FC Barcelona, akagira ikipe akinamo umupira w’amaguru yitwa Premier.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye isoni! RIB yataye muri yombi umwarimu wasambanyije umwana w’imyaka 8 yigishaga mu mashuri abanza

Imana iracyamufiteho imigambi myiza: Umukecuru witwa Mujawamariya w’imyaka 82 y’amavuko yari ahiriye mu nzu Imana iratabara