in

Bahawe urw’amenyo nyuma yo gusomana bambaye udupfukamunwa.

Couple y’umugabo n’umugore bo mu gihugu cya Nigeria bahawe urw’amenyo nyuma yo gukora ubukwe bukeye bagasomana bambaye udupfukamunwa. Bamwe bati icyo Imana yafatanye agapfukamunwa ntigakwiye kugitandukanya.

Iyi foto y’umugore n’umugabo batatangajwe amazina yashyizwe ku rubuga rwa instagram abarukoresha batangaho ibitekerezo bitandukanye byiganjemo kuvuga ko umugore n’umugabo bamaze gusezerana bakwiye gukuramo udupfukamunwa igihe bagiye gusomana.

Faith Augustine, ati “Mana dufashe kuva muri ibi, couple nziza ikoresha agapfukamunwa. Mana dufashe kuva muri ibi mu izina rya Yesu amena”.

Ozioma Ogblou ati “Couple nziza, ariko harimo akatanoze, reka tujugunye agapfukamunwa. Agapfukamunwa gafasha bande ?”

Ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga byumvikanisha abashyingiranywe batagomba gusomana bambaye agapfukamunwa kuko n’ubundi baba baragera mu rugo bagasomana batakambaye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birangiye Ngenzi agize igize icyo atangaza ku bimaze iminsi bimuvugwaho||Aratunguranye

Yaka mwana yeruye abwira nyirabuja Assiah ko amukunda ndetse ko atakwemwera Shaddyboo