in

Bahavu Jeannette yagize icyo yisabira abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko

Bahavu Jeannette usanzwe ari umukinnyikazi wa firime mu Rwanda yagize icyo asaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva ku itariki 07 Mata 2023, u Rwanda n’Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ihagitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.
Abantu b’ingeri zose bagenda batanga ubutumwa bw’ihumure ndetse bunakomeza
abantu kubera amateka banyuzemo.

Bahavu Jeannette usanzwe ari icyamamare muri sinema nyarwamda, yatanze ubutumwa by’umwihariko asaba urubyiruko ko rwakimakaza urukundo n’ubupfura ndetse abasaba no kwirinda amacakubiri ukundi.

Bahavu yagize ati: “Nk’abanyarwanda twese cyane cyane urubyiruko twimakaze ubupfura n’urukundo mu bacyiri bato n’abotungana . Duharanire kurandura icyagarura amoko yashinzwe muri twe akatuzanira amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twirinde Tunamagane icyadusubiza mu macakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke Twiyubaka”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Singombwa kwiyicisha inzara ngo ushaka kugabanya ibiro! Dore ibintu wakora kugirango ugabanya ibiro kandi utiyicishije inzara

Menya ikigutera kunyara inkari z’umuhondo n’uburyo wabirwanya