in

Bahavu Jeanette yanze kwemera ibyo yasabwe kugira ngo ahabwe imodoka yatsindiye mu bihembo bya RIMA

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Ndoli Safaris yagiranye inama n’abategura ibihembo bya RIMA ndetse na Bahavu Jeanette kugira ngo bigire hamwe uko Bahavu yahabwa imodoka ye.

Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko imodoka igomba guhabwa uyu mugore, igomba kuzaba iriho ibirango bya Ndoli Safaris mu gihe cy’umwaka.

Bahavu Jeannette we yanze kwemera ko yahabwa imodoka iriho ibiranga bya kampanyi adakorana nayo.

Avuga ko niba Ndoli ishaka gushyiraho ibiranga byayo ko yamuha amasezerano yo kuyamamariza kugira ngo nawe agire aho yungukira.

Ibyo Bahavu yasabye, byamaganiwe kure n’ubuyobozi bwa Ndoli Safaris buhamya ko imodoka izatangwa mu gihe ibyo bumvikanye n’abategura iri rushanwa byaba byubahirijwe.

Ejo inama ntakintu yemeje, biteganyijwe ko umwanzuro uraza gufatwa uyu munsi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports igiye kurongora muri mukeba! Umufana wa APR FC agiye kurongorwa n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports (AMAFOTO)

Padiri yasambanyije umugore wamusuye abeshya ko agiye gushyingura kugeza amwishe