in

Bahati yasabye Abanyakenya gukora ikintu gikomeye kugirango umuziki wabo ureke gukura nk’isabune, anabereka igihugu cyigaruriye imitima yabo mu muziki

Umuhanzi Bahati uherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie yababajwe n’uburyo umuziki wa Kenya ukomeje gukura nk’isabune ndetse agira inama abahanzi bagenzi be bo muri Kenya.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi Bahati yavuze ko ababazwa n’uburyo umuziki wa Tanzania ukomeje kugenda wigarurira igihugu cya Kenya.

Yabitangaje nyuma y’uko abonye ko ku mbuga zicururizwaho imiziki indirimbo za Tanzania arizo zikunzwe cyane mu gihugu cya Kenya.

Yagiriye inama abahanzi bagenzi be ko niba bifuza ko batera imbere mu muziki ku buryo umuziki wabo uzajya imbere ya Tanzania bakwiye gukorana cyane no gufashanya kuko umuntu umwe atabasha kuwuzamura ku ruhando mpuzamahanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shampiyona y’u Rwanda igiye gukinamo ikipe ikomeye muri Afurika ivuye mu kindi gihugu kugirango abakinnyi bayo bakomeze bamenyere

Inkuru ibaye kimomo: Umukinnyi w’igikurankota warumaze iminsi avugwa muri Nyamukandagira ibye bimaze gusobanuka -AMAFOTO