Bagore abagabo banyu babikora babizi! Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu itera abagabo guca inyuma abagore babo.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo bo mu gihugu cya Nigeria bwagaragaje impamvu itera abagabo benshi kuba baca inyuma abagore bashakanye.
Abantu benshi batekereza ko impamvu abagabo baca inyuma abagore babo, ari uko baba batabakunze, ariko siko bimeze kuko nta mugabo ujya gushaka umugore ataramukunze.
Abahanga bagaragaje ko impamvu nyamukuru abagabo baca inyuma abagore babo ari uko baba bashaka ibyishimo atari uko baba badakunda abagore babo.
Kenshi hari ubwo usanga abagabo batishimiye uko bafashwe mu rugo nta care bahabwa cyangwa se badashimishwa mu buriri.
Gusa hari nubwo baba bashimishwa ahubwo ari ryarari ry’abagabo rihoraho, ugasanga abonye umugore aramurarikiye bitewe nuko ateye cyanga se uko ari mwiza. Gusa uko umugabo yaca inyuma umugore kose ntaba amwanze ahubwo aba akururwa n’ibyishimo.