in

Bagize ngo irimo imari ihenze: Kigali abana batoragura ibyuma basanze umwana w’uruhinja mu ikarito

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi mu kagari ka Musezero , mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, abana batoragura ibyuma basanze umurambo w’uruhinja mu ikarito.

Aba barimo batoragura ibyuma babonye ikarito maze bagira ngo bahuye ku mari ihenze gusa bafunguye babona uruhinja rurimo gusa basanga rwamaze gushiramo umwuka.

Bamwe mu baturage baturiye aho hafi biganjemo abagore, batangirije BTN dukesha iyi nkuru ko ubwo abo bana bamaze kubona uru ruhinja bahise batabaza abaturanyi maze baje basanga umwana yapfuye.

Aba babyeyi bavuze ko uru ruhinja aribwo rwari rukivuka ngo kuko basanze ruryamishijwe mu ikarito, irimo pampa ndetse harimo na bimwe mu bikoresho byo kwa muganga bifashisha babyaza.

Bakomeje bavuga ko bakurikije uko barubonye, ngo ni umubyeyi utagira ubumuntu wamaze kubyara uyu mwana maze ahita amujugunya aho mu ikarito. Inzego z’umutekano zahise zitangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uyu wakoze igikorwa cya kinyamaswa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yagaramye ubundi barayikorakora karahava! Umukobwa yakorakoye mu ikabutura y’umusore bari bari kumwe mu ruhame rw’abantu (VIDEWO)

Bari bakiri mu kwezi kwa buki disi! Abageni baguye mu mpanuka y’imodoka bateye benshi Intimba ikomeyeÂ