Abagabo benshi bishyizemo ko uko bamara igihe kinini mu gitanda batera akabariro n’abo bashakanye, ari bwo baba bari gukora ibidasanzwe kandi byiza mu buzima bw’abo bari kumwe. Ibi byatumye abagabo benshi bazahazwa n’uburwayi batazi ndetse bakangiza ejo hazaza habo havuba cyane.
Umuhanga mu buvuzi, akaba umuganga ukomeye, Dr Grace Boadu, yavuze ko nibura iminota myinshi ikwiriye umugabo adakwiriye kurenza mu gihe ari gutera akabariro ari iminota 10 kugeza kuri 20.
Yasabye abagabo kudashaka kugaragariza ubudahangarwa bwabo mu buriri, aho kubugaragaza bita ku bo bashakanye no mu bundi buryo bwo kubaho. Yavuze ko umugore akenera kwitabwaho no guhabwa amahoro byagera mu gitanda ugakora bike aho gushaka kumwemereza mu buriri kandi ahandi byarakunaniye.