Bagabo murarye muri menge: Umugore yatawe muri yombi nyuma y’igihe yakira amafaranga y’indezo y’umwana umwe atangwa n’abagabo umunani bose abizeza ko umwana ari uwabo
Umugore yafashwe nyuma y’uko bimenyekanye ko yakira amafaranga y’indezo y’umwana umwe, avuye ku bagabo umunani (8), buri umwe muri bo azi ko umwana ari uwe, bikaba byarabereye muri muri Afurika y’Epfo.
ayo mafaranga yose Nancy yakiraga, yayakoresheje mu kwiyubakira inzu nziza igezweho.
Mu gihe cyo gufatwa kwe, ngo basanze ahugiye mu byo kwiyubakira akabari ko gucururizamo inzoga, kuko inzu yo yari yaruzuye.
Uwo mugore yakiraga amafaranga y’abo bagabo bose mu myaka 12, byitwa ko ari ayo gutunga umwana no kumwishyurira ishuri, ariko we ngo yayakoresheje mu byo kwiyubakira inzu n’akabari.