Abahungu bane bo muri Oke Aregba mu gace ka Abeokuta mu murwa mukuru wa Leta ya Ogun, batawe muri yombi ubwo bafatwaga bari gutwika umutwe w’umukobwa bivugwa ko yakundanaga n’umwe muri bo.
Ku wa gatandatu mu rukerera, Bwana Segun Adewusi, ushinzwe umutekano w’abaturage, yabonye abo basore bakiri bato bari gutwika ikintu kimeze nk’umutwe w’umuntu mu muhanda rwa gati. Nuko na we yahise atabaza inzego z’umutekano.
Abapolisi bo kuri sitasiyo ya Adatan, nibo batabajwe na Bwana Segun wabonye abo basore, nuko baza kureba abo basore bahasanga batatu undi umwe yari yagiye mbere y’uko Polisi ihagera.
Amakuru yatangajwe n’abanyamakuru avuga ko umukobwa wishwe yitwaga Rofiat, akaba yari atuye mu gace ka Idi-Ape ndetse akaba yarakundanaga na Soliu wagize uruhare mu kumwica.
Abo basore bavuze ko bishe uwo mukobwa bakamuca umutwe, bagapakira umurambo udafite umutwe mu mufuka. Nyuma yo gukora ibyo umutwe bahise bajya kuwutwika kugira ngo bakore umuhango wo kubona ubukungu.
Polisi yo muri Leta ya Ogun yemeje ayo amakuru, ivuga ko ku ikubitiro hafashwe batatu undi aracika. Gusa ariko uwo wacitse na we yaje gufatwa arafungwa.
Gushaka ifranga konumva bizatabantu kugasi ra