in

Nyabugogo: Undi muntu yagerageje kwiyahura asimbutse inyubako ikorerwamo ubucuruzi

Umugabo usanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo Nyabugogo aba bazwi nk’abakarani, yiyahuye asimbutse inyubako izwi nko kwa Gandarari isanzwe ikorerwamo ubucuruzi, ariko Imana icyinga ukuboko ntiyapfa.

Uyu mugabo yazamutse muri iyo nyubako agiye kinywera agacupa, nuko arangije arasimbuka yikubita hasi, aho umutwe ari wo wabanje hasi mu gihe yarari hasi abantu bahise baza gushungera ari benshi.

Amakuru dukesha BTN TV, avuga ko uyu mugabo atari ubwo mbere yari ashatse kwiyahura dore ko nta mbere yabigerageje abantu bakamubuza.

Nk’uko byatangajwe n’abaturage bari ahabereye ibyo, bavuze ko impamvu ituma uyu mugabo ashaka kwiyambura ubuzima ari uko umugore we yamutaye.

Abamubonye ashaka kwiyahura bavuze ko yasimbutse agafata mu giti cyari cyiri imbere y’iyo nyubako, gusa ariko ngo ishami yafashe ryahise rivunika yikubita hasi.

Ubwo uyu mugabo yamaraga kwikubira hasi abantu bahise bahamagara imbangukiragutabara, aho yajyanwe kwa muganga akiri muzima. Abaturage kandi banasabye ko naramuka avuye kwa muganga azashakirwa inzobere mu by’ubizima zikamuganiriza.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bafashwe bari gutwika umutwe w’umukobwa bari bamaze kwica batanga impamvu idasanzwe yatumye bakora ibyo

Abantu batunguwe no kubona inzu 20 zishya hagasigara igikuta kiriho ishusho ya Yezu gusa