in

Bad Rama agiye kuva muri America kugira ngo ahure n’umuvandimwe we baburanye mu mwaka wa 1994 hakaba hari hashize imyaka 30 azi ko yapfuye – VIDEWO 

Hashize amezi make Bad Rama washinze The Mane, yongera kubona umuvandimwe we yari amaze imyaka 30 azi ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ko ari nabwo batandukanye.

Bad Rama yatangaje ko agiye kuva muri America maze agahura n’uyu muvandimwe we doreko hateganyijwe n’ibirori byo kumwakira.

Yagize ati “Kigali muraho ndaje kandi ndabakeneye mu gikorwa cyo kongera guhura n’umuvandimwe chief Moses ni imubirori bizaba tariki 9 Ukuboza Kuri THE B Lounge Club ndetse Bizajyana n’umuhango wo kuyifungura kumugaragaro.”

Yasoje agira ati “Rero ntumiye ishuti, abavandimwe, abafana by’umwihariko abantu banjye bose dukorana, twakoranye ndabatumiye. Tuzaba dufite n’abazadufasha gususurutsa abitabiriye icyogikorwa. Murakoze cyane tuzahure tariki 9 Ukuboza kuva saa 18:00.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwekazi Alliah Cool yashyikirijwe igihembo yegukanye i Legos yambaye ikanzu ikoranye ubuhanga budasanzwe igaragaza ikimero n’ubwiza bwe bihebuje – AMAFOTO

“Tubuze undi mugabo”: Umuhanzi Chriss Eazy akomeje gushinjwa kuba umutinganyi nyuma yo kugaragara ari gukorana ibintu n’undi mugabo byatumye abantu bumirwa bagatangira kuvuga amagambo yuje uburakari