Aba bombi bafashwe ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.
Uwimana Marcelline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko aba bombi bakekwaho kwiba ibiro birenga 100 by’umuceri.
Binavugwa ko uyu Comptable hari ibindi biro by’umuceri 25 yahembye abazamu b’ikigo bisimbujwe amafaranga.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi bagahabwa ingano y’ibiribwa ikwiye ariko bakanamenya imicungire y’ububiko bw’ibiribwa.
Visi Meya Uwimana ati “Bakamenya ibyinjiye n’ibisohotse kandi ibisohotse bakamenya ko byageze mu gikoni bikagera no ku bana nk’uko byasohotse.”
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abandi baba barafatanyije muri iki cyaha kugira ngo na bo bagezwe imbere y’ubutabera.
Ivomo: Umuseke.