in

Baciye amazimwe:Bruce Melodie na Christopher bavuze ukuri mu ihangana ryabo rimaze imyaka hafi 10

Baciye amazimwe:Bruce Melodie na Christopher bavuze ukuri mu ihangana ryabo rimaze imyaka hafi 10.

Christopher na Bruce Melodie bahakaniye abanyamakuru ihangana ryari rimaze imyaka myinshi rivugwa hagati y’umuziki wabo, icyakora bahamya ko kwisanga bakora nk’abahanganye byabafashije bose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo biteguraga igitaramo cya Kigali Fiesta, Christopher na Bruce Melodie babajijwe niba biteguye kongera guhanganira imbere y’abafana nkuko byakunze kuvugwa mu myaka yashize.

Mu gusubiza, Christopher yavuze ko nta guhangana kudasanzwe afitanye na Bruce Melodie ndetse ahamya ko n’ibyabaye byakuririjwe n’itangazamakuru.

Ibi yabihurijeho na Bruce Melodie wavuze ko yishimira igihe yamaze akorana na Christopher nubwo abantu babifataga nk’ihangana ariko we ahamya ko byabyaye umusaruro.

Iby’ihangana ry’aba bahanzi byakuze cyane kuva mu mwaka wa 2014 ubwo bari bahuriye mu irushanwa ry Primus Guma Guma Super Star.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

As Kigali yandagaje bikomeye cyane ikipe ya Kiyovu sport muri shampiyona

Umwarimu wo mu mashuri abanza yaguwe gitumo aryamanye n’umunyeshuri