Umukozi wo mu rugo yibye umwana wa nyirabuja nyuma yo kumushinja ko yibye amashiringi ibihumbi birindwi.
Ibi byabere mu gihugu cya Uganda, aho umucuruzi witwa Najjemba Betty yatashye mu rugo rwe agasanga umwana we, yibwe.
Uyu mwana wibwe yari ari mu kigero cy’umwaka n’igice, intandaro ya byose ni uko uwo mukozi yashinjwaga ko yibye amafaranga.
Uyu mikozi wo mu rugo wiswe Monica, yibye uwo mwana ubwo nyirabuja yari yagiye mukazi nk’uko nyirikwibwa umwana yabivuze kuwa 19 Werurwe 2023.
Akibura umwana we, yahise yihutira kubimenyesha Polisi, aho na yo yahise itangiza iperereza no gushakisha uwo mukozi.