in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ba bakobwa b’impanga ba mbere beza mu Rwanda bavuze byinshi ku buzima bwabo| Bose bateye neza| Imana irarema koko!

Abakobwa babiri b’impanga aribo Ishimwe Sandra na Iradukunda Sandrine bavuze byinshi bahuriyeho ndetse banavuga ibyo batandukaniyeho. Ni mu kiganiro bagiriye kuri YouTube aho buri umwe yagiye anavuga ibyo azi kuri mugenzi we.

Sandra niwe mukuru naho Sandrine akaba ariwe muto. Kuvuga ko umwe ari mukuru undi akaba ari muto ntibishatse kuvuga ko Sandra arusha imyaka runaka Sandrine ahubwo nkuko twabivuze haruguru aba bakobwa babiri ni impanga gusa Sandra yatanze kubona izuba Sandrine kuko amurusha iminota 30 ku myaka banganya.

Aba bakobwa babiri bose ni beza mu maso ndetse baranasa cyane, bateye kimwe, baseka kimwe mbese nk’umuntu ubabonye bwa mbere ntabwo yabasha gutandukanya Sandra uwariwe na Sandrine uwariwe. Gusa aba bombi bafite ibyo batandukaniyeho.

Sandra yavuze ko we adakunda cyane kwisanzura ku bantu bose kuko hari igihe umuntu yisanzura ku bantu bose bikarangira bamusuzuguye, ibi ntabwo abihuje na Sandrine kuko Sandrine we asabana n’abantu bose ndetse agira ubuntu bwo gutanga cyane ku buryo abo babana bajyaga bibaza niba adoshobora kuzatanga ibintu byose maze akiyibagirwa.

Uretse ibibatandukanya, Sandra na Sandrine barasa cyane ndetse bakunze kuba bari kumwe cyane mu modoka ndetse n’ahantu Sandra ari biragoye kuhabura Sandrine.

Sandra yavuze ko yifuza ko we na Sandrine bazabona abagabo b’impanga ndetse bakanatura hamwe cyangwa se mu gipangu kimwe bibaye ngombwa ku buryo umuntu uzajya aza kubasura yazajya asanga bose bari hamwe. Ibi ntabwo abihuje na Sandrine kuko Sandrine we yifuza kubaho ubuzima bwite (private life) ku buryo nta muntu uzajya amenya ngo Sandrine yambaye umwenda umeze gutya, agiye aha n’aha n’ibindi.

Amwe mu mafoto ya Sandra (yambaye ikanzu y’umukara) na Sandrine (yambaye ikanzu isa nka zahabu)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwamagana: Umugore ahagarikiye ubukwe mu murenge, abantu barahurura(Video)

Video: Marina mu gituza cya Phil Peter ku mazi