in

“Azashyikirizwa gereza” Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yavuze ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko Prince Kid atitabye ubutabera

Mukuralinda Alain B. Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yasobanuye imiterere y’ikibazo cya Ishimwe Dieudonne Kagame uzwi nka Prince Kid watorotse ubutabera.

Ku itariki 13 Ukwakira 2023 Urukiko rukuru rwahamije Prince Kid ibyaha bibiri; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akatirwa gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Tariki 13 Ugushyingo 2023 nibwo iminsi 30 yuzuye Prince Kid adatanze ubujurire kandi n’umunyamategeko we Emelyne Nyembo yavuze ko umukiriya we atigeze amwegera ngo atange ubujurire.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda B aganira na Max Tv, yatangaje ko Prince Kid iyo atanga ikirego cy’ubujurire yari gukomeza akidegembya kuko ntabwo yari gufatwa ngo afungwe.

Ati: ”Niba atarajuriye, urubanza rwabaye itegeko, nafatwa azashyikirizwa gereza cyangwa se we yishyikirize gereza”.

Yakomeje avuga ko iyo udahari hatangwa impapuro zo kugufata. Ati: ”Ibihugu byinshi biri muri Interpol. Abatorotse ubutabera, abatarashyize mu bikorwa ibihano bahawe bashyirirwaho impapuro zibata muri yombi”.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Eric Nshimirimana agiye gusimburwa na Haringingo Francis

Umwana witwa Irankunda yasinyiye ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage -AMAFOTO