Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwashyikirije umugore ukora ku kibuga k’indege amafaranga yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo.
Ngendabanga Merchiate yafashwe nyuma yo kwiba amafaranga akayaha mukuru we wita Nkunzimana Alex na we watwe muri yombi.
Uyu musore yari yateruye agakapu ka Nyirabuja we witwa Mukakabera Maria utuye kimironko aho kari karimo amafaranga y’amadorari, amayero n’amanyarwanda.
RIB yagaruje amafaranga angana na $2, 500, €1, 550 490, 000 Frw aho yahise iyashyikiriza nyirayo.
Muri ayo mafaranga harimo n’agapapuro nyirikwiba amafaranga yandikiye mukuru we ubwo yayamwoherezaga. Ako gapapuro kamusabaga kurya ayo mafaranga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasabye abantu kutabika amafaranga yabo mu rugo ahubwo ko bagana amabanki.
Maria yashimiye RIB yagaruje amafaranga ye ndetse anacyebura abakibika amafaranga mu ngo.
Abo bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba n’ubufatanyacyaha.