in

Abakunzi b’agatabi ko ku mugongo w’ingona bararira ayo kwarika nyuma yo kubura ku isoko.

Jamaica ni kimwe mu bihugu bihinga cyane aka gatabi ,benshi bita ako ku mugongo w’ingona cyangwa se urumogi,gusa kuri ubu abatuye kiriya gihugu bararira ko rwarumbye kandi abarushaka ari benshi.

Ibinyamakuru mpuzamahanga birimo: The Sun, The Guadian, news.sky.com, na abcnews.com byanditse ko muri icyo gihugu ari ubwa mbere urumogi rubaye iyanga kubera ko abaruhinga bagabanutse ariko abarunywa barushaho kwiyongera. Bwana Triston Thompson uyobora uruganda rutunganya urumogi, yagize ati: “Ni ubwa mbere mu muco wacu urumogi rubaye ruke kandi birababaje’’.

Abantu kuri ubu bari kubafata bafite amagarama 56 bari gucibwa ihazabu kuko bitemewe. Buri muturage muri icyo gihugu yemerewe gutera urumogi.

Abarasta bemerewe kunywera urumogi mu ruhame mu gihe bizihiza imigenzo yabo. Ubu rero ikibazo gihari ni uko abanyamahanga bakomeje kugura urumogi ku muhanda noneho rukarushaho kuba ruke ndetse ubu igiciro cyarwo cyamaze gutumbagira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aya ni amwe mu makosa akorwa n’abagabo ndetse ashobora kubasenyera batitonze.

Sugira Erneste yahaye igisubizo giteye urujijo wa mukobwa wamusabye ko yamutera inda.