in

Aya makuru arihutirwa ku banyeshuri ba UR bari bategereje Graduation muri uku kwezi

Kaminuza y’u Rwanda iravuga ko kubera impamvu zije zitunguranye bitewe n’impamvu zikomeye, umuhango wo gusoza amasomo ya kaminuza uzwi nka Graduation wari uteganyijwe kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023 wimuriwe mu kwezi gutaha.

Nubwo impamvu yimuwe batahisemo kuzitangaza ariko ngo ni kubw’inyungu z’igihugu n’abanyeshuri.

Kabagambe Ignatius uvugira Kaminuza y’u Rwanda yabwiye Kigali Today ko iyi Graduation yari iteganijwe yimuriwe mu kwezi gutaha kuwa 17 Ugushyingo 2023 ku mpamvu ziremereye ariko badashobora gutangaza.

Kagambage yavuze ko abanyeshuri bagomba kubyihanganira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagabo b’i Nyaruguru ntibagihazwa n’umugore umwe

KNC n’ikipe ye beretswe ko ibyo baba bakangisha andi makipe ari amagambo gusa