Cristiano Ronaldo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yatangaje ibintu benshi mu bafana ba Real Madrid nab’uyu mukinnyi muri rusange bifuzaga kumwumvaho kuburyo abenshi babicishije ku mbuga nkoranyambaga bamushimiye cyane babikuye ku mutima. Nyuma kandi yubwo uyu musore yafashije ikipe ye gutwara igikombe cya champiyona ndetse akaba aniteguye kuyifasha gutwara icya champions league cy’uyu mwaka aho bazaba bahatana n’ikipe ya Juventus kuri uyu wa gatandatu, uyu musore yagombaga kugira byinshi atangariza ibitangazamakuru ndetse n’abafana be muri rusange.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru AS cyo muri espagne uyu musore yagize ati:”Pour moi, Zidane a été très intelligent dans la gestion de l’effectif. Ce n’est pas facile, car tous les joueurs veulent jouer un maximum de matches. Il a réussi à mobiliser tout le monde. Il a même su laisser certains cadres au repos quand il le fallait.”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Kuri nge, Zidane yabaye umuhanga mu micungire y’imyitwarire y’abakinnyi muri rusange. Ntago biba byoroshye kuko buri mukinnyi wese aba yifuza gukina imikino myinshi ishoboka. Yabashije kwitwararika mu mitoreze ye. yanabashije kuruhutsa abakinnyi bamwe na bamwe aho byabaga bikenewe.” Bamubajije ku by’akazoza ke muri iyi kipe dore ko ari gusatire kuzuza imyaka 33 y’amavuko yagize ati:” Je serais au Real Madrid jusqu’a mes 41ans” bishatse kuvuga ngo:”nzaguma muri Real Madrid kugeza nujuje imyaka 41 y’amavuko.” Ibi nibyo byashimishije cyane abakunzi b’uyu musore ndetse n’abafana ba Real Madrid bakimubonamo impano ikomeye cyane cyane mu byerekeye gutaha izamu.