Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 werurwe 2023, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi harabera mu Rwanda inama ikomeye izatorerwamo umuyobozi wa FIFA.
Iyi nama izakorwa kuri uyu wa Kane izaba yatangiye n’izindi nama zigiye zitandukanye zibanziriza iyi nama nkuru ku isi ya FIFA ndetse Kandi izabanzirizwa n’umukino uzahuza abakozi ba FIFA, umukino uzabera kuri Sitade ya Kigali yitiriwe umwami wa Ruhago ku isi Pelé uheruka kwitaba imana.
Ntabwo kuba hari iyi nama bitangaje cyane bitewe ni uko hashize igihe bivugwa cyane mu itangazamakuru ahubwo igitangaje kurenza ni ingano y’amafaranga FIFA yemereye u Rwanda azakoreshwa mu buryo bwo guteza imbere umupira w’amaguru hano mu Rwanda ariko binyuze mu mashuri.
Amakuru twamenye ni uko FIFA yemereye u Rwanda Milliyoni 100 z’amadorari azakoreshwa mu guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda binyuze mu mashuri.
Si ubwa mbere umupira w’u Rwanda ubonye inkunga iturutse muri FIFA ndetse n’ahandi kandi yose aza bivugwa ko agiye kugira umumaro ku mupira wabato ariko igitangaza benshi ni uko bikorwa mu gihe gito bigahita birangira ukibaza amafaranga aho aba yagiye. Dutegereje niba ayo duhawe Hari icyo azakoreshwa cyangwa ni atazigumira muri FERWAFA amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda agahera mu kirere.