in

Axel Rugangura yagaragaje impano imurimo abari aho baratungurwa! Udushya twabereye mu bukwe bw’umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul wasezeranye n’umufana wa APR Fc ‘Gogo’ (Amafoto)

Mu bukwe bwabaye kuri iki cyumweru tariki 3 Nyakanga 2023, umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yasezeranye n’umukunzi we Nkusi Goreth uzwi nka Gogo akaba ari umufana wa APR Fc.

Muri ubu bukwe, Jean Paul yari y’ambariwe n’abanyamakuru b’imikino gusa, harimo nka Axel Rugangura, Rugaju Reagan, Robin Ngabo ndetse n’abandi batandukanye. Kandi umuhanzi Yvery yaje kususurutsa abari aho maze arabaririmbira.

Ndetse kandi, Jean Paul yari ahagarariwe ‘Pale’ na Munyakazi Sadate wigeze kuyoboye Rayon kuyoboye Rayon Sports, ni mu gihe Gogo we Malene we yari umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth.

Muri ubu bukwe kandi, Axel Rugangura yaje gutungurana maze agaragaza impano yari imwihishemo yo ku byina imbyino gakondo.

Ubwo igihe cyo kubyina cyari kigeze, Axel Rugangura yaje kujya imbere maze yikoza mu ngamba yibwira abatanazi, arasimbuka aca umugara abari aho baratungurwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itandukaniro riri hagati y’imitekerereze y’abakire niya bakene n’impamvu abakene bahora bahomba

Uyu mwana afite impano pe!: Hagaragaye amashusho y’umwana ukiri muto cyane uririmba indirimbo ya Bruce Melodie adategwa (Amashusho)