in

Baratizanya nk’abatizanya inkweto! Kubera ibura ry’udukingirizo hari abaturage badutizanya kugira ngo bicyiranure n’umubiri

Abaturage batuye mu isantere yo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kubona agakingirizo bisaba imibare irenze ubushobozi bwabo bityo bigatuma hari n’abadutizanya.

Aba baturage bavuga ko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwo bukomeza kuzamuka, ku buryo hari abahitamo kudutizanya twakoreshejwe.

Aba baturage bo mu Kagari ka Gakoni muri uyu Murenge wa Kiramuruzi, bavuga ko aka gasantere gashyushye ku buryo n’abifuza kugira uko bigenza mu buriri, biyongera umunsi ku wundi.

Abacuruzi bo muri aka gace bavuga ko iyo baturanguye duhita dushira kubera ukuntu dukoreshwa cyane.

abajyanama b’ubuzima babwiye RADIOTV10 ko urubyiruko rutabagana ngo babahe udukingirizo tw’ubuntu kuko baba batinya kwandikwa mu bitabo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibimenyetso bito cyane abantu badakunda kwitaho byakugaragariza ko umukunzi wawe atari umwizerwa 

Ashobora kuba atera ibironda: Onana wabatijwe amazina y’umunyamideli Shaddy Boo ari gutsinda ubutitsa