in

AS Kigali yakomoje kuri ruswa ishinjwa abakinnyi bayo ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwavuze ko ibirego bivuga ko hari abakinnyi bayo bariye ruswa ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na Rayon Sports atari byo. Bavuze ko gutsindwa kwabo kwatewe n’uko hari abakinnyi batari mu bihe byiza, aho bamwe bari bafite imvune cyangwa badahagaze neza ku rwego rw’imikinire.

Nyuma y’uyu mukino, bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali bashinje bagenzi babo kubatsindisha, bakeka ko hari abahawe ruswa kuko hari abegerewe ngo bayihabwe barayanga. Byavuzwe ko bamwe mu bakinnyi bagaragaje ibyo bikekwa bahise bakurwa mu ikipe yabanje mu kibuga, abandi basimbuzwa hakiri kare.

Haruna Niyonzima yemeye ko yumvise ayo makuru, ariko ntiyemeza ukuri kwayo kuko nta bimenyetso afite. Ubuyobozi bwa AS Kigali, binyuze kuri Bayingana Innocent, bwatangaje ko ibivugwa atari ukuri. Yavuze ko gusa habayeho kutishimira uko bagenzi babo bitwaye, bikaba ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru.

Ku bijyanye n’umunyezamu wa gatatu wakinnye, Bayingana yasobanuye ko atari uko umunyezamu wa mbere yaketsweho ruswa, ahubwo yari ataragaruka ku rwego rwiza nyuma y’igihe atitwara neza. AS Kigali yatsinzwe 2-1 na Rayon Sports, ikomeza kuba ku mwanya wa kane n’amanota 33, mu gihe Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 46.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwase Muyango na Juno Kizigenza mu barebye umukino PSG yatsinzemo Marseille FC kuri Stade Parc des Princes

Nzovu yahitiyemo amazina The Ben na Pamela bazita imfura yabo bitegura kwibaruka – VIDEWO