in

Arthur Nkusi na Papa we bagiye guhurira muri Filime izakinwamo n’ibyamamare byo muri Hollywood 

Arthur Nkusi na Papa we bagiye guhurira muri Filime izakinwamo n’ibyamamare byo muri Hollywood.

Bamwe mu bakinnyi ba Filime nyarwanda aribo , Malaika Uwamahoro, Arthur Nkusi n’umubyeyi we Mazimpaka na bagiye gukina muri Filime izandikwa ikanayoborwa na Matthew Leutwyler umenyerewe muri  sinema ya Hollywood.

Amakuru avuga ko amashusho y’iyi filime yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibice bimwe byo mu Rwanda ikaba yariswe ‘Fight Like a Girl’.

Igaragaramo umukinnyi wa filime, Ama Qamata wo muri Afurika y’Epfo wamamaye muri filime y’uruherekane ‘Blood and Water’ ica kuri Netflix.

Mazimpaka Jones Kennedy akina muri iyi filime ari umurobyi , Arthur Nkusi akina yitwa ‘Cedrique’ mu gihe Malaika Uwamahoro akina yitwa ‘Marcella’.

Iyi filime yatangiye gukorwa umwaka ushize wa 2022, kugeza ubu ntiharatangazwa igihe izasohokera.

Iyi Filime ikaba byitezwe ko izagaragaramo ibyamamare byinshi bisanzwe bifite izina rikomeye muri Hollywood.

Uyu yitwa Hakeem Kae-Kazim umunya-Nigeria wakinnye muri filime nka, Godzilla vs. Kong ni umwe mubagaragara muri iyi filime Fight Like a Girl.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwe karundura Sir Jim Ratcliffe agiye kugura ikipe ya Manchester United

Uwahoze ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa Noël Le Graët ari gukorwaho iperereza ku byaha bikomeye ari kuregwa