in

Arsenal yabatije ikipe ya Chelsea ihita yisubiza umwanya wa mbere

Ikipe ya Arsenal yari maze iminsi itameze neza mu kibuga kuko yari maze imikino igera kuri ine yose itabasha kubona amanota atatu yaje gutura umujinya ikipe ya Chelsea nayo iri mu bihe bibi cyane dore ko yari maze imikino igera 9 yose yumva amanota 3 mu matangazo.

Ku mukino wahuje aya makipe yombi tariki 02 Gicurasi 2023 ukabera ku kibuga cya Arsenal Emirates Stadium i saa tatu z’ijoro wari umukino wishiraniro ku makipe yombi kuko yose amanota atatu yarakenewe ku mpande zombi gusa ngo burya ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana.

Arsenal yaherukaga gutsindwa n’ikipe ya Manchester City ibitego 4-1 yaje yariye karungu maze itsinda ikipe ya Chelsea ibitego 3-1 buryo buyoroheye cyane kuko byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukibo.

Abakinnyi batsindiye ikipe ya Arsenal ni Martin Odegaard ku mupira mwiza cyane yarahawe na Granit Xhaka akaba yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino ku mipira yahawe n’ubundi na Granit Xhaka igitego cya gatatu cyatsinzwe na rutahizamu Grabiel Jesus naho igitego kimwe rukumbi cya Chelsea cyatsinzwe na Nani Madueke ku mupira mwiza cyane yarahawe na Mateo Kovacic bizakurangira utyo.

Ikipe ya Arsenal yahise yitiza umwanya wa mbere n’amanota 78 mu gihe ikipe ya Chelsea ibyayo bikomeje kwanga kuko yibereye ku mwanya wa 12 n’amanota 39.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wakoze ku mugore atabiherewe uburenganzira ari mu bahamya imbaraga z’abagore kuko yakubiswe yenda guhera umwuka(Videwo)

Ibiza bimaze kwisasira abarenga 55 mu Ntara imwe yo mu Rwanda (AMAFOTO)