in

Arsenal ya Ariteta wiswe umwiga ikomeje kwibutsa andi makipe ko amazi atakiri yayandi

Kuri iki Cyumweru shampiyona y’Abongereza (Premier League) yakomezaga, maze Arsenal iri mu bihe byiza itsinda Chelsea igitego kimwe k’ubusa.


Umukino watangiye ku isaha ya saa munani, Arsenal niyo yatangiye iyoboye umukino kuko ku munota wa 9 gusa Ben White yateye ishoti rikomeye ariko rinyura impande y’izamu. Gabriel Jesus ku monota wa 19 yabonye andi mahirwe akomeye, atera ishoti rikomeye ariko Thiago Silva arikuramo.

Abakinnyi cumi n’umwe Arsenal yabanje mu kibuga: Xhaka, Partey, Zinchenko, Martin Ødegaard, Jesus Gabriel, Ramsdale, Ben White, Martinelli, William Saliba, Saka.

of
Chelsea mu minota 20 nayo yatangiye kwinjira mu mukino, maze itangira kugerageza guhindura imipira imbere y’izamu nk’aho Mason Mount yahinduye umupira imbere y’izamu, ariko habura umukinnyi wa Chelsea uwushyira mu izamu birangira urenze.

Abakinnyi cumi n’umwe Chelsea yabanje mu kibuga: Thiago Silva, Azpilicueta, Aubameyang, Sterling, Jorginho, Edouard Mendy, Loftus-Cheek, Marc Cucurella, Trevoh Chalobah, Mount, Havertz

Arsenal mu minota 30 yongeye kwiharira umupira cyane ndetse ikanasatira izamu binyuze ku mpande zabo, ariko Thiago Silva akababera ibamba bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agerageza kugera imbere y’izamu, ariko kwinjiza mu zamu bikanga. Arsenal ku munota wa 62 yabonye koroneri ku ruhande rw’iburyo ihita iterwa na Bukayo Saka, bituma Gabriel Magalhaes ahita atsinda igitego ku munota wa 63.


Chelsea nyuma yo gutsindwa igitego yagumye kwataka, ariko igitego kirabura burundu. Ku munota wa 74 Arsenal yashoboraga no kubona ikindi gitego, ariko birangira Odegaard ateye ishoti rikomeye rinyura impande y’izamu.

Uyu mukino washojwe n’imvururu hagati ya Xaka wa Arsenal na Chalobah wa Chelsea, ariko ntibyabujije Arsenal kuwurangiza iyoboye n’igitego 1-0.

Abakinnyi babonye amakarita y’umuhondo ni: Aubameyang, Saka, Conor Gallagher, Azpilicueta na Sterling. Kugeza ubu Arsenal ni iya mbere n’amanota 34, naho Chelsea ni iya 7 n’amanota 21.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Igisabo yongeye kwereka umukunzi we ko ntawamusimbura mu mutima we

Rubavu:Ikamyo yari itwaye amafi yakoze impanuka ikomeye shoferi ahita ahasiga ubuzima