in

Arsenal mu mugambi ukomeye wo kongera imbaraga mu busatirizi

Ikipe ya Arsenal yo mu Mujyi wi London, yashyizeho miliyoni £42.5 (€50m) hamwe n’umukinnyi wayo Jakub Kiwior, mu rwego rwo kugura uwahoze ari rutahizamu wanyuze muri Everton, witwa Lookman.

Jakub Kiwior, Arsenal ishaka kuregura kubera Lookman
Lookman ushakwa na Arsenal si Arsenal gusa imushaka kuko na Paris saint Germain iramushaka

Uyu musore w’imyaka 26, wahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Everton imikino 36

hagati y’umwaka wa 2017 na 2019, mbere y’uko ajya muri RB Leipzig yo mu Budage. Nyuma yo kujya muri RB Leipzig, Lookman yakinnyemo imyaka ibiri ku nguzanyo, aho yagiye akina muri Fulham ndetse no muri Leicester City zo mu Bwongereza.

Nyuma Lookman yerekeje muri Atalanta yo mu Butaliyani, aho amaze gukina imikino 79, atsinda ibitego 32, ndetse anatwara igikombe cya Europa League muri Gicurasi uyu mwaka,

ashobora kongera kugaruka mu Bwongereza, aho ikipe ya Arsenal ifite intego yo kumuzana i Emirates, nk’uko Alfredo Pedulla abitangaza.

Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, arifuza gukomeza kubaka ubusatirizi bw’iyi kipe, bityo akaba yarafashe icyemezo cyo gushyira Jakub Kiwior mu mugambi wo kugura Lookman, mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe ye by’umwihariko ubusatirizi .

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC mu rugamba rwo gushaka gutsinda Azam FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League

FERWAFA n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League batangaje impinduka ku masaha y’imikino .