in

Arsenal FC iburiye amanota atatu imbere ya bafana bayo

Mu mukino wa mbere w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Bwongereza, Arsenal yanganyije na Brighton ibitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Emirates Stadium i Londres, mu Bwongereza.

Arsenal yafunguye amazamu mu gice cya mbere, ubwo Kai Havertz yatsindaga igitego cya mbere, cyahaye icyizere abafana bayo bari bitabiriye uyu mukino. Nyamara, mu gice cya kabiri, Joao Pedro wa Brighton yaje kwishyura iki gitego, ashyira amakipe yombi ku rwego rumwe.

Ibintu byarushijeho kugora Arsenal ubwo umukinnyi wayo w’imbere mu kibuga, Declan Rice, yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo bituma yerekwa ikarita itukura, bikayiviramo gukina ari abakinnyi icumi. Iyi karita itumye Rice azabura mu mukino ukomeye wa ‘North London Derby’ izahura na Tottenham Hotspur.

Arsenal yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Manchester City ho amanota abiri gusa. Uku kunganya ni igihombo kuri Arsenal, cyane cyane ko bateganya guhura na Tottenham Hotspur mu mukino uzaba ukomeye cyane mu cyumweru gitaha. Brighton na yo ikomeje kwerekana ko ari ikipe ikomeye muri iyi shampiyona nyuma yo gutsinda Manchester United 2-1 mu cyumweru gishize.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Anita Pendo, undi munyamakuru wa RBA yasezeye kuri iki gitangazamakuru

Rah Ngomuo Umukobwa w’imyaka 19 wigaruriye Isi y’Ubuhinzi n’imitima ya Bagabo benshi muri Afurika