Ariko umusore wacu yagorwa, nyuma y’uko umukobwa ateye Element imitoma itagira ingano yasamiwe hejuru na bamwe.
Element utunganya imiziki akaba n’umuhanzi akomeje kwerekwa urukundo rudasanzwe na bamwe mu bakobwa badatinya kuvuga ko ari igitego mu basore.
Umwe mu bakobwa bakoresha Twitter yihandagaje yandika imitoma yifashishije ifoto ya Element iherekejwe n’amagambo agira ati”Gitego mu basore, Gitego mu bahanzi ,Gitego mu beza bose isi yagize kuva yaremwa, Cyo ngwino utahe umutima wange.”
Iyi niyo mitoma yatumye abakoresha Twitter babura ukwihangana bakagira icyo babivugaho, hari uwagize ati “ariko hit iraryoha kwel ubu mwamusariye” hari n’abandi bagize icyo babivugaho.