Umuhanzikazi nyarwanda umaze kumenyekana kubera ijwi rye ryiza ndetse n’udushya twinshi, Ariel Wayz, yagiriwe inama n’umufana.
Ubwo yari amaze gushyira Videwo ku rukuta rwe rwa Instagram yafatiye muri TikTok, bitewe n’ibyavugirwaga muri iyo Videwo niho umufana yahereye agaragazako usibye kwihagararaho yakagombye kumusanga.
Muri iyi videwo Ariel Wayz agaragara yigana umuntu wavugaga mu cyongereza aho tubishyize mu kinyarwanda yavugaga ati: “naba ndi igicucu nsubiranye n’uwo twakundanye.”
Umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse n’umuhanzi Juno kizigenza, bamenyekanye nk’abakundana, igihe bose bari bakiri kuzamuka mu muziki, ndetse abantu benshi bakaba badatinya kugaragaza ko, aba bombi kuba barakundanaga, byaranatumye bazamuka cyane.
Abangaba baje gutandukana biturutse kukutumvikana kwabo bombi, aho Ariel Wayz yashinzaga Juno kumuca inyuma, ndetse bakaba baranshize hanze, ibiganiro bitandukanye bagiye bagirana mu ibanga.