Ariko se ubu bumva tubayeho dute, abakinnyi barataka inzara ivuza ubuhuha mu ikipe ya Inyemera WFC.
Abakinnyi bakinira ikipe ya Inyemera Women Football Club, barataka inzara nyuma yo kumara igihe batazi uko umushahara usa.
Inyemera WFC irebererwa n’Akarere ka Gicumbi. Iyi kipe amakuru aturuka mu bakinnyi avuga ko abakinnyi bamaze amezi ane batazi umushahara n’uduhimbazamusyi twinshi.
Ikirenze kuri ibi kandi giteye impungenge, ni uko nta n’icyizere cy’uko umushahara uzaboneka mu gihe runaka.
Bamwe mu bagize icyo batangaza batifuje ko amazina ya bo ajya hanze, bavuze ko inzara ibatema amara, bakaba batanizeye ko mu gihe cya vuba bazahembwa.
Umwe ati “Ariko Se ubu abayobozi bacu baba bumva tubayeho dute? Uzi ko nta n’impuhwe bagira. Gusa bamenye ko tubabaye.”
Undi ati “Amezi ane arirenze tutazi umushahara. Abayobozi bacu bajye baza batubwize ukuri apana ibindi bya buri gihe.”
Iyi kipe iri ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona, inyuma ya AS Kigali WFC iyoboye urutonde rw’agateganyo.
Ivomo:UMUSEKE.rw