“Ariko niba hari uwafashwe ku ngufu ntatake, na we yaba yarahemukiye Prince Kid” Mariya Yohana wamenyekanye mu ndirimbo ‘intsinzi bana b’u Rwanda’ yagize icyo avuga kuri Prince Kid wakatiwe imyaka 5 muri gereza.
Mu kiganiro na Yago TV Show ku muyoboro wa YouTube, Mariya Yohana yagize icyo avuga kuri Prince Kid.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Prince Kid akatiwe imyaka 5 muri gereza n’urukiko rwamuhamije ibyaha birimo gusambanya undi ku gahato.
Mariya Yohana avuga ko niba hari umukobwa wafashwe ku ngufu ntahite ataka yaba yarahemukiye Prince Kid. Yibaza impamvu uyu mukobwa atahise abivuga akarindira ko bigera aho byageze.
Kuri Prince Kid avuga ko niba na we yaramufashe ku ngufu, ni amakosa ye na we yarayagize.