Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko nta ruhare agira mu kuba abantu bamugereranya na mugenzi we The Ben yemeza ko afata uyu muhanzi nka mukuru we ndetse ko ari umuntu we.
Ibi Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023. Uyu muhanzi yabajijwe iby’ihangana rivugwa hagati ye na The Ben, asubiza avuga ko we atabibamo ahubwo bikorwa n’abandi.
Yagize ati “Njyewe ntabwo mbibamo, bikorwa n’abandi. Ariko si na bibi iyo abantu babirimo ari abandi, byaba ari ikibazo ari njye ubyuka nkamwataka, ariko ni mukuru wanjye.”
“Reka mbisobanurire abantu. The Ben akora indirimbo z’urukundo ariko njye nkora iz’isi. Mubifate nk’amakipe buriya abakinnyi nta kibazo cyabo ariko hari igihe usanga abafana babahanganishije.’’