Ikipe y’igihugu ya Arigantine irangajwe na Messi n’abagenzi be batanze ubutumwa ku yandi makipe azitabira igikombe cy’isi ubwo yatsindaga Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ibitego bitanu k’ubusa.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatatu ubura kuri sitade yitwa Mohamed Bin Zayed Stadium mu mujyi wa Abu Dhabi.
Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Arigantine yari yabanjemo abakinnyi batandukanye nka: Martinez,Foyth,Otamendi, Lisandro,Acuna,De Parel,Mac Allister,Messi,Julian Alvarez na Dimari.
Arigantine yaje gutsinda Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ibitego bitanu k’ubusa babifashijwemo na Di Maria watsinze ibitego bibiri,Messi watsinze igitego kimwe,J Correa ndetse na Julian Alvarez watsinze igitego kimwe.
Arigantine yinjiye mu gikombe cy’Isi ifite agahigo k’imikino 36 badatsindwa, Arigantine iratangira ikina na Arabiya Sawudite(Saudi Arabia) ku itariki 22 bazakurizeho Mexico na Polonye byose barikumwe mu itinda rya Gatatu.