in

Arahigwa bukware: Umugabo arahigishwa uruhindu nyuma yo kwivugana abana be bagera kuri babiri akoresheje inkota

Umugabo w’imyaka 48 ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akurikiranyweho ibyaha byo kwica abana be babiri akoresheje inkota nyuma yo gushaka kwivugana umugore we yashinjaga ku muca inyuma.

Uyu mugabo ku munsi wo ku wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023 yiriwe mu kabari anywa inzoga nyinshi kandi ahiga ko arica umugore we kubera ku muca inyuma maze ageze mu rugo umugore we abonako amazi atakiri yayandi ibintu byahinduye isura afata icyemezo cyo guhunga aragenda n’uko umugabo amubuze ahita yica abana be babiri.

Uyu mugabo wo muri komini ya Gatara mu ntara ya Kayanza yicishije abana be babiri inkota harimo umuhungu w’imyaka 7 n’umukobwa w’imyaka 4 ubu Polisi yo mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko uyu mugabo yahise ahunga gusa ikomeje ibikorwa byo kumushakisha.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ibi birambabaje gusa Imana Niyo nkuru’ Niyo Bosco kubera ubumuga bwo kutabona afite yabajije ikibazo kizamura amarangamutima ya benshi

Babita ihene! Menya impamvu abakinnyi bakomeye babita ihene (Goat)