in

Arahigwa bukware nyuma yo kwica umuntu kubera ubugari

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya arahigwa bukware nyuma yo kwica mugenzi we amuziza ubugari.Polisi yo muri icyo gihugu yavuze ko uyu munya-Tanzania witwa Mutoro wakoraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye muri iki gihugu mu gace ka Narok, yishe mugenzi we amuziza ubugari.

Amakuru avuga ko ibi byabaye kuwa Kane tariki 28 Nzeri 2022, ubwo aba bagabo bombi bari barimo gusangira, baje gushyamirana bapfa ubugari basangiraga.

Mutoro ngo yahise afata icyuma cyari kiri aho hafi agitera uyu mugenzi we witwa Mungare Busene mu kaguru.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Kizito Mutoro yavuze ko ibi bikimara kuba bahise bajyana Mungare Busene kwa mu ganga ariko apfa batarahagera kubera ko yari yamaze gutakaza amaraso menshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ed sheeran mu mazi abira nyuma yuko ahamagajwe n’urukiko muri Amerika ku byaha akomeje gushinjwa

Munyakazi muri byose, umukozi wo mu rugo akurikiranyweho gutera inda abakobwa 3 ba shebuja