in

Ed sheeran mu mazi abira nyuma yuko ahamagajwe n’urukiko muri Amerika ku byaha akomeje gushinjwa

Umuhanzi, Ed Sheeran yategetswe kwitaba urukiko muri Amerika kubera ibirego ashinjwa byo gushishura Marvin Gaye indirimbo ye yitwa”let’s get it on”

Umuhanzi w’umwongereza akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ed Sheeran azitaba urukiko muri Amerika kubera ibirego ashinjwa byo gushishura indirimbo yakoze mu mwaka wa 2014 yise ‘Thinking Out Loud’ bivugwa ko yayikuye mu gihangano cya Marvin Gaye cyo mu 1973 cyitwa ‘Let’s got it on ‘

Umucamanza w’akarere muri Amerika, Louis Stanton, yanze icyifuzo cya Sheeran cyo kureka kwitabira ikirego, avuga ko inteko y’abacamanza igomba guhitamo niba izo ndirimbo zombi zisa cyane.

Iki cyemezo kibaye nyuma y’uko Sheeran w’imyaka 31, hamwe n’abandi banditsi b’indirimbo bahabwa amafaranga arenga ibihumbi magana cyenda by’ama yero (£900.000) y’indishyi zakababaro nyuma y’urubanza batsinze muri Kamena nabwo bashinjwa gushishura indirimbo.

Nyuma y’iki cyemezo hashize amezi atandatu, Sheeran yamaganye ‘ibirego bidafite ishingiro’ biregwa abanditsi-n’abaririmbyi.

Ku wa kane, umucamanza Stanton yavuze ko Sheeran agomba noneho kuburanishwa muri Amerika mu gihe akomeje gushinjwa ko Thinking Out Loud yakuwe mu ndirimbo ya marvin gaye yitwa ‘Let’s got it on’

Iki kirego cyatanzwe mu mwaka wa 2018 gitanzwe n’umuryango wa gaye.

Uyu muryango ukaba usaba indishyi zingana na miliyoni 100 z’amadolari ubwo bavuga ko Sheeran na mugenzi we Amy Wadge ‘bashishuye kandi bagakoresha, indirimbo ya Gaye, nta burenganzira babifitiye.

Gaye yafatanije kwandika iyi ndirimbo ‘let’s got it on’ hamwe na Edward Townsend, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wapfuye mu 2003.

Basohoye indirimbo muri kamena 1973 kandi yabaye iya 1 muri Nzeri uwo mwaka. Nyuma yimyaka irenga 10, Gaye yarashwe na se, Marvin Gay Senior.

Ku wa kane tariki ya 29 Nzeri, umucamanza Stanton yavuze ko inteko y’abacamanza igomba guhitamo niba izo ndirimbo zombi zisa cyane kubera ko impuguke mu muziki ku mpande zombi zitemeranya niba indirimbo ya Sheeran ‘thinking loud of you’ yarashishuwe ku ndirimbo yitwa ‘let’s got it on.’

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukwiriye urukundo rwanjye! – Amagambo Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yabwiye umusore bari mu rukundo

Arahigwa bukware nyuma yo kwica umuntu kubera ubugari