in

APR W BBC yongeye guta isaro imbere ya REG W BBC

Ikipe ya REG W BBC yegukanye umukino wa 3 w’imikino ya kamarampaka (BetPawa Playoffs) itsinda APR W BBC amanota 82 kuri 66, tariki ya 9 Ukwakira 2024, mu mukino wabereye muri Petit Stade Amahoro, Kigali.

 

Uyu mukino wari uwo guhatanira umwanya wa mbere mu bagore, aho REG W BBC yari ifite imikino ibiri yatsinze mbere, mu gihe APR W BBC nta mukino n’umwe yari yegukanye muri iyi mikino ya kamarampaka.

 

Umukino watangiye ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h00), agace ka mbere kegukanwa na REG W BBC ibifashijwemo n’abakinnyi bakomeye nka Philoxy Destiney na Victoria Reynolds, bagatsinda amanota 24 kuri 13 ya APR W BBC.

 

Mu gace ka kabiri, APR W BBC yagarukanye imbaraga zidasanzwe, igafashwa cyane n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Kantore Sandra na Kamba Yoro Diakite, maze begukana aka gace ku manota 24 kuri 17. Igiteranyo cy’amanota y’uduce twombi twabanjirije igice cya kabiri cyari 41 ya REG W BBC kuri 37 ya APR W BBC, bituma harushaho kubaho ishyaka ryo guhatana.

 

Mu gace ka gatatu, REG W BBC yagarutse mu mukino ifite intego yo kongera kuyobora, maze abakinnyi nka Uking Kristina Morgan bagatsinda amanota 19 kuri 17, bongera kwiyongerera ikizere cyo kwegukana intsinzi.

 

Agace ka kane n’ako kahiriye REG W BBC, kuko yongeye kwiharira amanota ibifashijwemo n’abakinnyi bakomeye barimo Philoxy Destiney, Victoria Reynolds na Uking Kristina Morgan, batsinda amanota 22 kuri 16 ya APR W BBC.

 

Uking Kristina Morgan wa REG W BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, agira amanota 21, akurikirwa na Philoxy Destiney watsinze 19. Ku ruhande rwa APR W BBC, Uwizeyimana yatsinze amanota 13, mu gihe Kamba Yoro Diakite yagize amanota 12.

 

REG W BBC isigaje umukino umwe mu mikino ya BetPawa Playoffs, kandi mu gihe yaba iwutsinda izahita yegukana iri rushanwa. Nyuma yo gutsinda APR W BBC mu mikino itatu ikurikiranye, REG W BBC ifite amahirwe akomeye yo kwegukana igikombe niba inegukana umukino wa nyuma.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi U20 akomeje imyiteguro nyuma yo gutsindwa na Sudan muri CECAFA 2024