in

Apr FC yongeye guha abafana ibyo yabamenyereje muri CAF Champion’s League

Ikipe ya APR FC ntiyahiriwe n’umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2025, nyuma yo gutsindirwa i Kigali na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 2-0. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, wasize Ingabo z’Igihugu mu mibare ikomeye mbere yo kwerekeza i Cairo mu mukino wo kwishyura.

APR FC yatangiye umukino neza, isatira cyane binyuze kuri Mugisha Gilbert wakinaga neza ku ruhande rw’ibumoso, ndetse abakinnyi ba Pyramids basabwa gukora amakosa menshi yabavuyemo amakarita y’imihondo. Ku munota wa 39, Gilbert yateye ishoti rikomeye ariko rikanyura hejuru y’izamu, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, Pyramids yaje kubyaza umusaruro amakosa y’abakinnyi ba APR FC, rutahizamu w’Umunyekongo Fiston Kalala Mayele afungura amazamu ku munota wa 47, hanyuma ku munota wa 85 atsinda n’icya kabiri, yongera guhuhura icyizere cy’Abanyarwanda. APR FC yabonye amahirwe yo kwishyura ariko umunyezamu wa Pyramids FC akomeza kuba ibamba.

Ibi byatumye APR FC isabwa gutsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 kuri 30 June Stadium i Cairo, kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri. Nyuma y’imyaka 8 yose idatsindirwa i Kigali muri CAF Champions League, iyi ntsinzi ya Pyramids FC ibaye inkuru ikomeye mu mateka y’iyi kipe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Amafoto : Umuhanzikazi Ukomeye Muri Uganda, yatangaje ko ikibuno cye kinini kimubangamira

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO