in

APR FC yirukanye umukinnyi ariko bishobora kuyikoraho ititonze

Ikipe ya APR FC ku munsi w’ejo nibwo byatangajwe ko yamaze kwirukanwa nyuma y’umusaruro utarishimiwe n’ubuyobozi ndetse no kuba ikipe yatangiye kongera gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 11 Nyakanga 2023, ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’abakinnyi bose bakoranye inama babereka uko umwaka w’imikino ugiye gutangira n’ingamba nshya babamurikira abakinnyi b’abanyamahanga bashya ndetse bivugwa ko hari n’abatangajwe bagomba gusohoka muri iyi kipe.

Ubuyobozi bushya buyobowe na Afande Richard Karasira biravugwa ko abarimo Mugunga Yves, Ishimwe Anicet, Ishimwe Fiston, Manishimwe Djabel, Rwabuhihi Aime Plaside, Nzotanga, Uwiduhaye, Itangishaka Blaize, Nkundimana Fabio, Keddy, Ir’Ishad, Bonheur bamenyeshejwe ko batazakomezanya na APR FC umwaka utaha w’imikino.

Ikipe ya APR FC umwaka ushize yasinyishije Nkundimana Fabio iteye gapapu ikipe ya Rayon Sports ariko ikora ikosa rikomeye imusinyisha amasezerano y’imyaka 5 none ihise imwirukana bivuze ko igomba kumwishyura amafaranga atari macye, ibintu bishobora kuba Atari byiza kuri iyi kipe ndetse bikanatanga isomo ku bashinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe.

APR FC iratangira imyitozo mu cyumweru gitaha bivugwa ko ari nyuma yo kubona abatoza bakomeje kugirana ibiganiro kuko uwo bari bumvikanye yahuye n’ikibazo akora impanuka.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amaze kuboreramo imbere! Umugabo arembejwe n’inkoni z’urufaya akubitwa n’umugore we yishakiye umurusha imbaraga n’ibigango

Nayo yahagaritse gukinisha abanyarwanda gusa! Police Fc yayobotse isoko ryo kugura abakinnyi b’abanyamahanga